Ingwe :

Ingwe ijya gusa n’injangwe, ariko ikayiruta ubunini cyane.

Ifite umubyimba muremure, umutwe wayo ni mutoya kandi uribumbabumbye.

Ntigira ibikomo n’umugara.

Ifite umunwa mugufi. Umurizo wayo ni muremure.

Igira amaboko akomeye n’inzara zityaye; ni na byo irwanisha.

Ibara ryayo ni ubugondo.

Ingwe izi gusimbuka cyane no gusera ibiti.

Izi guhiga no koga kandi itebuka ukwayo.

Ingwe ntikunda gusagarira abantu, ariko yanga uyishotora, ndetse icyo gihe irusha intare ubukana cyanecyane iyo bayikomerekeje.

Ikunda kuba mu ishyamba, ariko ihora yimuka.

Ingwe ntigira indi nyamaswa byuzura.

Ntikunda kurya inyama mbisi nk’intare, ikunda izimaze guhonga.

Ni cyo gituma ikunda gutura hafi y’intare, ikirira inyama ishigaje zimaze guhonga.

Ariko ikayihisha cyane kugira ngo intare itayibona ikayigirira nabi.